Rwanda Scouts

 *AMATEKA Y’UMURYANGO W ‘ABASKUTI MU RWANDA*


1.AMAVUKA


Umuryango w’ Abaskuti watangiye mu Rwanda ahagana muri 1950. Muri icyo gihe hari abaskuti babarizwaga muri Butare na Cyangugu ariko bakaba barabarizwaga muri Association y’Abaskuti b’Ababirigi. Mu 1964, abaskuti bari bafite icyicaro muri College ya Saint Andre ya Kigali batekereje gushinga Federation Scoute Cathorique au Rwanda.

Ku itariki 27 Ukuboza 1966, I Butare, abaskuti ba mbere bakoze amasezerano  abinjiza mu muryango w’Abaskuti mu Rwanda. Muri Mutarama 1968, I Kigali habereye inama ya mbere y’abayobozi: hatorwa Umuyobozi Mukuru banasaba uwazaba Aumonier National. Tariki 27 Ukuboza 1968, hasohotse Iteka rya Minisitiri ryemera Association y’Abaskuti gukorera mu Rwanda.


2.KUMENYEKANA MU RUHANDO RW’AMAHANGA



ASR yamenyekanye mu ruhando rw’Amahanga mu Nama Nkuru ya 25 y’Umuryango w’Abaskuti ku Isi Yose yabereye COPENHAGUE tariki 22 Kanama 1975. Ikicaro cy’Umuryango w’Abaskuti ku Isi yose cyabaga I Geneve mu Busuwisi. Icyo gihe abaskuti bari bamaze kuba Milliyoni 15 ku Isi hose babarizwa mu bihugu 115. Guturuka mu 1977, ASR nabwo yinjiye muri Conference Internationale Cathorique du Scoutisme (CICS).


3.UBUYOBOZI BWITE


Ubunyamabanga Bukuru bwa ASR bubarizwa i Nyamirambo/ Kigali. Niho hatangirwaga amabwiriza n’imyanzuro byatanzwe n’Inama Nkuru y’Umuryango yateranaga  nibura 1 mu mwaka.

Ubwo buyobozi bwari bugizwe na Commissaire General, Aumônier National, Secrétaire National, Trésorier National, Commissaire à la Formation na Commissaire au Développement. Baturuka mu Ntara 8 (Perefegitura zariho icyo gihe uvanyemo Kibuye na Kibungo), mu 1981 abaskuti b’u Rwanda bari hafi ibihumbi bitandatu (6.000) , babarizwa mu ba Louveteaux, Eclaireurs n’ abaroutiers (imyaka 6 - 25).


4.CENTRE DE FORMATION SCOUTE (CFS)


Muri Gashyantare 1971 nibwo CFS BUTARE yabonye izuba. Intego yayo yari iyo gufasha abaskuti barangije amashuri abanza kubona amasomo n’inyigisho z’inyongera z’imyaka 3 zibafasha kuzinjira mu buzima bemye. Nyuma , n’urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga amashuri abanza rwemerewe gukurikirana ayo masomo.

Ayo masomo yari agizwe n’ubumenyi rusange ndetse n’ubumenyi ngiro. Ubumenyi rusange bwari bugizwe no kwiga indimi: ikinyarwanda, igifaransa, imibare, ubumenyi bw’isi n’Iyobokamana. Ubumenyi ngiro bwari bugize 60% by’amasomo yose bigagamo ubuhinzi, ubworozi, gusudira, ubudozi, guteka imigati,ubumenyi bwo mu icapiro,kubumba amatafari,ubworozi bw’amafi,… Imyidagaduro ntiyari yaribagiranye kuko bigaga guhamiriza no kuvuza ingoma.

Mu mwaka wa 1971,CFS BUTARE  yigagamo abaskuti 26 bagabanije mu matorero (Patrouilles) 4. Muri 1972, bari 40 harimo abayobozi 3; muri 1981, bari 80 harimo aba routiers bagera kuri 20 bayoboraga ibikorwa bitandukanye.

Kugira ngo wemererwe kwiga muri CFS, wasabwaga kuba warasezeranye mu muryango w’Abaskuti,ukaba ufite umwanya uhagije wo gukurikirana amasomo no kuzarangwa n’umuhate mu gukurikirana amasomo yose uzahabwa.

Umuyobozi wa mbere wayoboye CFS yari yarateguwe n’Ikigo cya ISAR/RUBONA; naho abandi bakozi bakurikiranye amasomo mu kigo cya URG GITARAMA.

Nyuma yaho gato, CFS GISENYI nayo yaratangijwe. Nayo yakurikije gahunga n’inyigisho nk’iby’iya mbere ya BUTARE. Yatangiranye abaskuti 30.


5.CENTRE SCOUTS RURAUX DE DEVELOPPEMENT (CSRD).


Mu Rwanda, ubuskuti bwakurikije imitekerereze ndetse n’ubushobozi bw’ibyariho. Mbere, bwakorerwaga mu mijyi kurusha mu byaro, nyuma y’imyaka micye, bwaje no kwamamara mu byaro. 

Nibwo mu mwaka wa 1976, ASR yabaye indashyikirwa mu guha uwo mwaka insanganyatsiko yo kwita UMWAKA wa 1976 “UMWAKA WO GUTERA IBITI” aho buri muskuti yihaye intego yo gutera ibiti 10 aho atuye. Icyo gikorwa cyongeye gukorwa ku munsi nyirizina wo gutera ibiti uba mu kwezi k’ Ugushyingo.

Muri 1981, CSRD zari 14 mu gihugu hose, harimo izimaze gushinga imizi n’izigitangira kwiyubaka.


Muri zo twavuga:


- Region  Butare: Gatobwe, Kigembe,Kigogo, Mbazi,Rusenge,Rwanyanza.

- Region  Gikongoro : Remera, Kinteko.

- Region  Gitarama : Kabgayi.

- Region  Gisenyi : Kanama.

- Region  Kigali : Nyamirambo, Ngenda, Masaka.

- Region  Ruhengeri : Ruhondo.


Buri kigo cyari gifite inshingano zo kuzamura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubukorikori aho cyubatse. Ni muri urwo rwego ASR yakoresheje Seminaire ebyiri zo kuganira ku mikorere yazo.


Iya nyuma yabaye muri Werurwe 1981 ikaba yaribanze ku “ Buskuti bwo mu cyaro” bafatanije n’Ibiro by’Ubuskuti ku Isi . Ibihugu bindi 10 bya Afurika bikoresha igifaransa byarayitabiriye.


Kugira ngo CSRD za mbere zitangire gukora, ASR yasinyanye na Ambassade y’Abanyamerika amasezerano y’ubufatanye I Kigali tariki 7 Mata 1981 mu gutangiza umushinga wo  “ Guteza imbere ibyaro hashingwa hakanakurikiranwa CSRD “.

Uwo mushinga wari ufite intego zikurikira:

- Kwongera ubushobozi bwa CSRD kugira ngo ubumenyi zitanga bugere ku baturage benshi hongererwa ingufu za CFS na CSRD no kwongera ubufatanye bw’ibyo bigo n’aho byubatse.

- Kwongera ireme ry’inyigisho zigishwa muri CSRD hatangwa amafaranga akenewe mu bikorwa.

- Gufatanya mu ishyirwa mu bikorwa ibirebana byose n’amasomo yubaka ubumuntu.

- Gutanga ibikoresho byose bikenerwa mu kwubaka aho kwororera ingurube,inkwavu, inkoko,inka, inzuki n’ibyuzi by’amafi.

- Gutegura amahugurwa y’abayobozi b’ibyo bigo agomba kumara amezi 3.


6.SCOUTISME D’EXPANSION (UBUSKUTI BWIHARIYE).


ASR yashyizeho kandi ubuskuti bwihariye bw’abafite ubumuga butandukanye. Hashingwa aba louveteaux, abaskuti, inyamanza n’abagide I Gatagara, Rwamagana mu bafite ubumuga bw’ingingo ndetse no mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cya Butare.


Inkuru yanditswe na Frère LUC LACROIX.

Ishyirwa mu kinyarwanda na ALT GAPIRA N. Aristide T.I.C

Isohoka mu Kinyamakuru DIALOGUE N 88. Sept. – Octobre 1981.

- - - - -

Comments